U Rwanda rugeze muri ¼ nyuma yo gutsinda Burkina Faso {AMAFOTO}

Yanditswe na:REMERA Gaetan kuya: 2021-09-09 23:39:35


Ikipe y’Igihugu ya Volleyball y’Abagabo yabonye itike ya ¼ cy’Igikombe cy’ Afurika nyuma yo gutsinda Burkina Faso amaseti 3-0. 

 

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 09 Nzeri 2021, ku isaha ya Saa kumi nebyiri umukino uhuza u Rwanda na Burkina Faso wari utangiye muri Kigali Arena. abasore b’u Rwanda batangiye bari hejuru ndetse batsinda Burkina Faso bayirusha mu iseti ya mbere yarangiye ari 25-14.

Gusa siko byaje kugenda mu iseti ya kabiri kuko Burkina Faso yagoye u Rwanda gusa nubundi iseti yarangiye u Rwanda ruyitsinze kuri 25-20.

U Rwanda rwakomeje kwitwara neza no mu iseti ya gatatu kuko yaje kurangira ruyitsinze kuri 25-16 

Gusoza uyu mukino u Rwanda rutsinze Burkina Faso amaseti 3-0 (25-14, 25-20 na 25-16) biruhesheje itike ya ¼ mu gihe hagisigaye umukino umwe uzahuza u Rwanda na Uganda kuri uyu wa Gatanu.

Muri ¼, u Rwanda ruzahura n’ikipe izaba iya mbere cyangwa iya kabiri mu itsinda D bitewe n’umwanya ruzasorezaho. Iri tsinda ririmo Maroc, Misiri, Tanzania na Kenya.

Uko imikino iteganyijwe ku wa Gatanu:

10:00 Burikina Faso vs Burundi (Itsinda A)

12:00 Kenya vs Tanzania (Itsinda D)

14:00 Sudani y’Epfo vs Tunisia (Itsinda B)

16:00 Ethiopia vs Nigeria (Itsinda B)

18:00 Rwanda vs Uganda (Itsinda A)

20:00 Misiri na Maroc (Itsinda D)






Powered by Froala Editor


Tanga Igitekerezo


Ibitekerezo

Ba Uwambere Mugutanga Igitekerezo