Rayon Sports yatangiye imyitozo,Karim Mackenzie numwe mu bari mu igeragezwa {AMAFOTO}

Yanditswe na:REMERA Gaetan kuya: 2021-09-15 00:30:44


Ikipe ya Rayon Sports yatangiye imyitozo yitegura Shampiyona, mu myitozo yo kuri uyu munsi hagaragayemo  amasura mashya y’abakinnyi bari mu igeragezwa barimo Mackenzie na Jean Pipi uvuye gukora igeragezwa muri Yanga Africans.

 

Kuri uyu wa kabiri tariki 14 Nzeri 2021, nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangiye imyitozo bitegura Shampiyona, ku isaha ya Saa Cyenda n’igice nibwo Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidel yari atangije imyitozo ku mugaragaro yibutsa abakinnyi ko gahunda ari igikombe.

Iyi myitozo yitabiriwe n’abakinnyi basanzwe bafite amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports usibye Manace Mtatu na Kwizera Olivier, muri iyi myitozo kandi hagaragayemo abakinnyi baherutse gusinyira ikipe ya Rayon Sports barimo Muvandimwe JMV, Mico Justin, Byumvuhore Trezor, Mitima Isaac, Mushimiyimana Mohmed   na Mugisha Francois Master.


Mu myitozo y’ikipe ya Rayon Sports yabereye mu Nzove kandi hagaragayemo abakinnyi bari gukora igeragezwa barimo Nizigiyimana Karim Mackenzie wahoze akinira iyi kipe, Mantore Jean Pipi ukomoka mu gihugu cya Congo akaba yari avuye mu igergezwa muri Yanga Africans yo muri Tanzania na Kamoso wakiniraga AS Muhanga.

Imyitozo y’uyu munsi ntabwo bakoze ku mupira aho Umutoza Lomami Marcel wari uyoboye imyitozo avuga ko bagomba gutangira buhoro buhoro kuko batari baherutse gukora imyitozo.

Uyu munsi ntabwo umutoza mukuru Masoudi Djuma yitabiriye imyitozo kuko ari kubarizwa mu gihugu cy’Uburundi nyuma yuko yagize ibyago agapfusha Se umubyara.



Mackenzie ari kugerageza kugaruka muri Rayon Sports yahozemo.



Blaise aha ikaze Mantore Jean Pipi uri mu igeragezwa.


Lomami Marcel niwe wayoboye imyitozo.


Sacha Umutoza wa kabiri wungirije








Powered by Froala Editor


Tanga Igitekerezo


Ibitekerezo

Ba Uwambere Mugutanga Igitekerezo