Ifungwa rya Jado Castar ryashenguye imitima ya benshi

Yanditswe na:REMERA Gaetan kuya: 2021-10-14 00:46:38


Visi perezida wa kabiri w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda akaba n’umunyamakuru w’imikino Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar yakatiwe imyaka 2 kubera gukoresha impapuro mpimbano.

 

Kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021 nibwo urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye Jado Castar igifungo cy’imyaka ibiri.

Jado Castar unafatwa nk’umwe mu banyamakuru b’imikino bakomeye mu Rwanda yahawe iki gihano nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Yatawe muri yombi nyuma y’uko ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore ya Volleyball isezerewe mu irushanwa ry’igikombe cya Afurika cyaberaga mu Rwanda (muri Nzeri) kubera gukinisha abakinnyi bane bakomoka muri Brazil aho bivugwa ko babonye ubwenegihugu mu buryo butari bwo.

Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bakomoka muri Brésil, bakiniye u Rwanda ku nshuro ya mbere nyuma yo kugera i Kigali muri Kanama uyu mwaka, ni bo bagaragajwe nk’abakinnyi batujuje ibisabwa mbere y’umukino rwari rugiye guhuramo na Sénégal ku wa 16 Nzeri 2021.

Jado Castar numwe mu banyamakuru b’imikino bakomeye hano mu Rwanda ndetse bagiye bafatirwaho urugero n’abanyamakuru batari bacye bakunzwe muri iki gihe.

Nyuma yuko inkuru y’ikatirwa rya Jado Castar igiye hanze abantu batandukanye bagiye bagaragaza ko bababajwe nuyu mwanzuro babinyujije ku mbuga nkoranyamabaga zabo, yewe hari n’abatatinye kuvuga ko akwiye kudohorerwa kuko ibyo yakoze yabikoraga mu nyungu z’igihugu.


Powered by Froala Editor


Tanga Igitekerezo


Ibitekerezo

Ba Uwambere Mugutanga Igitekerezo