Umuhanzi Emmy yambitse impeta umukunzi we , bamaze igihe bakundana

Yanditswe na:REMERA Gaetan kuya: 2021-01-13 17:59:20


Nsengiyumva  Emmanuel  wamenyekanye nka Emmy mu muziki, kuri ubu ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kubwirwa “YEGO” n’umukunzi we Umuhoza Joyce wamwemereye kuzamubera umufasha. Ni nyuma yuko bari  bamaze igihe kitari gito mu munyenga w’urukundo.

 

Emmy yagiye  akora indirimbo zitandukanye zatumye amenyekana cyane nka Nsubiza, Uranyuze na Ibyo bavuga , mu mwaka wa 2012 nibwo uyu musore yerekeje kuba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kubayo gusa yagiye agaruka mu Rwanda mu bihe bitandukanye.

Nyuma yuko Emmy ageze muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yakomeje gukora muzika  aho yashyize hanze indirimbo nka Wabaga he?, My Beautful, Ntunsige, Ntari umuntu, I Swear, Care nizindi… gusa kuva yava mu Rwanda nta gitaramo arongera kuhakorera.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Muatarama 2021 nibwo Emmy yambitse impeta umukunzi we Umuhoza Joyce bamaze igihe bakundana dore ko ibyo urukundo rwabo byatangiye kuvugwa muri 2018 nubwo Emmy atashatse kubishyira mu itangazamakuru cyane.

Mu mafoto Emmy yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram bigaragara  ko ku kiyaga cya Muhazi ariho yambikiye impeta umukunzi we.

N’ibintu byatunguye abantu benshi kuko abenshi ntibari banazi ko Emmy ari I Kigali. Umuhoza Joyce abantu benshi bamumenye ubwo yakundanaga na Peace Jolis ariko nyuma bakaza gutandukana.

Emmy yambitse impeta umukunzi we nyuma ya mugenzi we Meddy nawe uherutse kwambika impeta umukunzi we Mimi, ikimenyetso cyiza cyuko uyu mwaka ubukwe bw’abahanzi bo mu Rwanda buraza kuba bwinshi muri uyu mwaka.


Powered by Froala Editor


Tanga Igitekerezo


Ibitekerezo

Ba Uwambere Mugutanga Igitekerezo