Mwiseneza Josiane mu gahinda ko kubura umubyeyi we

Yanditswe na:REMERA Gaetan kuya: 0000-00-00 00:00:00


Mwiseneza  Josiane   ufite  ikamba rya  Miss Popularity, uyu mukobwa wagaragje igikundiro kidasanzwe mu irushanwa rya Nyampinga riheruka, yabuze  se umubyara.

 

Amakuru y’urupfu rw’umubyeyi   wa Mwiseneza Josiane yagiye hanze kuri uyu wa Kabiri, gusa uyu mubyeyi ngo yitabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nyakanga 2019 aho yaguye mu gihugu cya Uganda.

Amakuru agera kuri Zara Magazine nuko uyu mubyeyi azashyingurwa mu gihugu cy’Ubugande gusa ngo bikaba bigoranye kujyayo kubera ikibazo cy’Umutekano nkuko umujyanama wa Josiane yabitangaje.

Josiane numwe mu bakobwa bubatse izina rikomeye bitewe n’ubushake yagaragaje ubwo yitabiraga Miss Rwanda akoze urugendo rurerure n’amaguru.

Powered by Froala Editor


Tanga Igitekerezo


Ibitekerezo

Ba Uwambere Mugutanga Igitekerezo