Bahati yahishuye ibihe bikomeye yanyuranyemo na Sandra witabye Imana, ubwo bakundanaga

Yanditswe na:REMERA Gaetan kuya: 2021-08-26 15:37:31


Bahati yamenyekanye cyane mu itsinda rya Just Family gusa nyuma aza no kwinjira muri Sinema ari naho ari kugaragara cyane muri iyi minsi, Bahati yagarutse ku bihe bikomeye banyuzemo na Sandra ubwo bakundanaga. 

 

Kuwa Kabiri tariki 24 Kanama 2021 nibwo hamenyekanye inkuru ko Sandra Umumararungu yitabye Imana, iyi nkuru y’inca mugongo mubo yashenguye harimo na Bahati Makaca wakundanye na Sandra kugeza nubu bakaba bari inshuti z’akadasohoka.

Kuri uyu wa Gatatu Bahati aganira na ISIMBI TV yagarutse ku rugendo rwe na Sandra dore ko bakundanye imyaka itandatu yose.

Mu mwaka wa 2011 nibwo Bahati na Sandra binjiye mu rukundo baza gutandukana muri 2017, nyuma y’inkuru nyinshi zagiye zibavugwaho gusa bakazihakana.

Bahati yashimangiye ko bimwe mu byo bavugwaho byari ukuri nubwo babihakanaga, akomeza yemeza ko aribyo ko yabanye na Sandra mu nzu imwe nkuko byagiye bivugwa.

Ubwo Bahati yabanaga na Sandra mu nzu ngo nti byari byoroshye kuko bari mu bukene bukomeye gusa Bahati akavuga ko uyu mukobwa yamwigishije byinshi.


Bahati akomeza avuga ko uyu mukobwa yanze ku muvaho akemera ko basangira ubusa, akima amatwi abamubwiraga ko umugabo umukwiye Atari Bahati, abana na Sandra mu nzu ngo hari igihe baryaga irindazi bakarenzaho amazi bakiryamira.

Yewe ngo hari n’igihe bamabaraga umwenda w’imbere umwe (Boxer) bakayisangira ikajya yambarwa nugiye kugenda.

Hageze igihe Bahati na Sandra biyemeza kubana nk’umugore n’umugabo, Bahati afata irembo kwa Sandra ariko nyuma baza gutandukana.

Bahati ntabwo yifuje kuvuga intandaro yo gutandukana na Sandra ariko yavuze ko ntabyo byari ibintu bitoroshye, nubwo batandukanye ngo bakomeje kuba inshuti zikomeye zigirana inama.

Bahati yahishuye ko afite  Fiance ko ndetse afite n’ubukwe mu minsi iri imbere n’umukobwa witwa Cecile bari mu rukundo. 

Bahati asoza I KIganiro yasabye abantu ko bakwirinda kujya bavuga abantu batabazi neza kuko hari byinshi byagiye bimuvugwaho kandi ntaho bihuriye n’ukuri.


Powered by Froala Editor


Tanga Igitekerezo


Ibitekerezo

Ba Uwambere Mugutanga Igitekerezo