Bizimungu Ally watoje amakipe akomeye mu Rwanda yitabye Imana

Yanditswe na:REMERA Gaetan kuya: 2021-08-29 23:18:50


Bizimungu Ally watoje amakipe atandukanye mu Rwanda arimo akomeye nka Rayon  Sports na  Kiyovu Sports yitabye Imana, nyuma yo kumara igihe arwaye.

 

 Kuri iki cyumweru tariki 29 Kanama 2021 nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro ko umutoza Bizimungu Ally yitabye Imana aguye mu bitaro bya CHUK, ari naho yararwariye.

 Bizimungu Ally  yatangiye kuremba muri Kamena ubwo shampiyona yaganaga ku musozo, aho atabashije gutoza imikino ya nyuma ya Entercelles, muri icyo gihe nibwo yaje koherezwa kuvurirwa mu bitaro bya CHUK.

Ally Bizimungu  arimo Rayon Sports, Kiyovu Sports, Mukura VS, Rayon Sports, Atraco Fc, AS Muhanga, Bugesera FC, Inter Stars yo mu Burundi na Mwandui Fc yo muri Tanzania. 


Powered by Froala Editor


Tanga Igitekerezo


Ibitekerezo

Ba Uwambere Mugutanga Igitekerezo