Inzira y'ubwiyunge muri Rayon Sports igeze ahashimishije, bakoze indi nama

Yanditswe na:REMERA Gaetan kuya: 2021-08-29 23:41:57


Hashize iminsi hakorwa inama hagati y’ubuyobozi bwa Rayon Sports n’abahoze bayobora ikipe ya Rayon Sports mu bihe bitandukanye hagamijwe guhuriza hamwe imbaraga nk’abakunzi ba Rayon Sports ariko bakunze kurangwa no kutavuga rumwe mu bihe byatambutse.

 

Kuri iki cyumweru tariki 29 Kanama 2021 muri Hotel imwe ya hano mu mujyi wa Kigali, habaye inama yahuje ubuyobozi bwa Rayon Sports na bamwe mu bahoze bayobora Rayon Sports.

Nkuko byakozwe mu zindi nama zabaye, igishyizwe imbere ni ukunga ubumwe nk’abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports bagasenyera umugozi bashakira icyiza iyi kipe ikunzwe na benshi.

Amakuru agera kuri Zara Magazine nuko muri iyi nama hakusanyijwe amafaranga arenga miliyoni 10, ndetse bamwe mu bari bayitabiriye biyemeje kugurira Rayon Sports abakinnyi bakomeye.

Iyi nama yari iyobowe na Perezida wa Rayon Sports Bwana Uwayezu Jean Fidele yitezweho gutanga umusaruro ku hazaza ha Rayon Sports.

Nkuko byatangajwe na Ferwafa, biteganyijwe ko Shampiyona izatangira tariki 16 Ukwakira 2021, amakipe atandukanye yatangiye gusaba ko batangira imyitozo.

Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu ifite abakinnyi 19, Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele aherutse gutangaza ko basigaje kongeramo abandi bakinnyi 7 barimo n’abanyamahanga.






 

Powered by Froala Editor


Tanga Igitekerezo


Ibitekerezo

Ba Uwambere Mugutanga Igitekerezo