U Rwanda rusezerewe muri Afrobasket2021 rutarenze amatsinda {AMAFOTO}

Yanditswe na:REMERA Gaetan kuya: 2021-08-30 22:15:01


Ikipe y’Igihugu ya Basketball y’Abagabo yasezerewe muri Afrobasket 2021 nyuma yo gutsindwa na Guinée amanota 72-68 mu mukino wo gushaka itike ya ¼ wabereye muri Kigali Arena.

 

Kuri uyu wa mbere tariki 30 Kanama 2021 muri Kigali Arena, ku isaha ya Saa kumi nebyiri nibwo umukino uhuza u Rwanda na Guinea wari utangiye.

U Rwanda rwabaye u rwa kabiri mu itsinda rya mbere na Guinea yabaye iya gatatu mu itsinda rya kabiri byagombaga kwishakamo uwerekeza muri 1/4 .

Agace ka mbere karangiye u Rwanda ruri imbere ku manota 15 kuri 13 ya Guinea.

Agace ka kabiri karangiye Guinea iri mbere ku manota 18 kuri 15, bituma igice cya mbere kirangira Guinea iri mbere ku manota 31 kuri 30 y’u Rwanda.

Mu gace ka gatatu u Rwanda rwarushije cyane Guinea byumwihariko abakinnyi barimo Kenny Gasana na Nshobozwa bafashije u Rwanda kurangiza aka gace ruri imbere ku manota 24 kuri 13 ya Guinea.

Gusa ibintu byaje guhindura isura mu gace ka kane aho Guinea yigaranzuye u Rwanda aka gace karangira Guinea iri imbere ku manota 18 kuri 14 y’u Rwanda.

Bituma umukino urangira u Rwanda rutsinzwe ku manota 72 kuri 68, Guinea ikomeza muri ¼.




Powered by Froala Editor


Tanga Igitekerezo


Ibitekerezo

Ba Uwambere Mugutanga Igitekerezo