U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe n’abaturanyi mu gikombe cy’Afurika cya Volleyball

Yanditswe na:REMERA Gaetan kuya: 2021-09-07 00:10:07


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball yisanze mu itsinda rimwe n’amakipe ya hano mu Karere k’Afurika y’uburasirazuba nyuma ya tombola yabaye kuri uyu wa mbere.

 


Kuri uyu wa mbere tariki 06 Nzeri 2021 nibwo habaye tombola y’uko amatsinda azaba ahagaze mu irushanwa ry’igikombe cy’Afurika cya Volleyball riratangira kuri uyu wa kabiri.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri mu itsinda A aho iri kumwe na Uganda, Burundi na Burkinafaso.

Imikino iratangira kuri uyu wa kabiri tariki 07 Nzeri 2021, imikino yose izajya ibera muri Kigali Arena.

U Rwanda ruratangira imikino yo mu matsinda rukina n’u Burundi mu mukino uzaba ku isaha ya Saa kumi nimwe z’umugoroba.Powered by Froala Editor


Tanga Igitekerezo


Ibitekerezo

Ba Uwambere Mugutanga Igitekerezo