Umuhanzi Rotimi na Vanessa Mdee baritegura kwibaruka imfura yabo

Yanditswe na:REMERA Gaetan kuya: 2021-09-08 13:12:14


Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa Filime muri Amerika Olurotimi Akinosho wamamaye nka Rotimi n’umukunzi we Vanessa Mdee wubatse izina mu muziki wo muri Tanzania, baritegura kwibaruka imfura yabo.

 

Nyuma yuko Rotimi yambitse impeta Vanessa Mdee bakiyemeza kuzabana nk’umugore n’umugabo bashyize hanze  amafoto yafashwe n’Ikinyamakuru The People ndetse kinasohora ikiganiro cyagiranye na bo.

Vanessa Mdee w’imyaka 33 agiye kubyarana na Rotimi w’imyaka 32 nyuma y’umwaka bakundana, Vanessa Mdee yakundanye na Rotimi nyuma yo gutandukana na Juma Jux bari bamaze igihe bakundana.

Vanessa Mdee yavuze ko urugendo rwe rwo gutwita nta kibazo yarugizemo kidasanzwe.

Akomeza agira ati “Umuhungu wacu yatubereye mwiza. Ntabwo nigeze mbabara cyangwa ngo ngira ibimenyetso biganisha kuri iyo nzira. Byari bikomeye muri ibi byumweru bisa nk’aho ari ibya nyuma, kubera ko ari kwitegura kuvuka. Gusa, nyine uko bimeze kose turi abanyamugisha cyane.”

Rotimi asanzwe aba muri Amerika ari naho akorera ibikorwa bye byinshi bijyanye na muzika n’ibindi byerekeye imyidagaduro ndetse ni naho asigaye abana n’umukunzi we Vanessa Mdee.

Rotimi wagaragaye muri filime zirimo ‘‘Power’’, ‘‘Coming 2 America’’ n’umukunzi we batangarije iki kinyamakuru ko bari kwitegura kwibaruka umwana w’umuhungu.


Powered by Froala Editor


Tanga Igitekerezo


Ibitekerezo

Ba Uwambere Mugutanga Igitekerezo