Biravugwa: Rayon Sports yasinyishije Isaac Nsengiyumva wakiniraga Express FC ya Uganda

Yanditswe na:REMERA Gaetan kuya: 2021-09-11 17:55:23


Hashize iminsi havugwa abakinnyi benshi bivuzwa n’ikipe ya Rayon Sports, Isaac Nsengiyumva numwe mu bakinnyi bavuzwe muri iyi kipe, kuri ubu biravugwa ko yamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri.

 

Rayon Sports iratangira imyitozo kuri uyu wa mbere biravugwa ko yamaze gusinyisha Isaac Nsengiyumva wakiniraga Express Fc yo mu cyiciro cya mbere muri Uganda.

Isaac Nsengiyumva n’umukinnyi ukina mu kibuga hagati, uyu musore yari aherutse guhamagarwa mu ikipe y’igihugu amavubi yiteguraga imikino ibiri irimo umukino wa Mali, n’umukino wa Kenya gusa ntiyaje kuyigaragaramo kubera ikibazo cy’ibyangobwa.

Byari bimaze iminsi bivugwa ko ari mu biganiro n’ikipe ya Rayon Sports gusa kuri ubu amakuru agera kuri Zara Magazine nuko yamaze gusinya imyaka ibiri muri iyi kipe yamabara ubururu n’umweru.

Isaac Nsengiyumva aje asanga abandi bakinnyi bakina mu kibuga hagati barimo Mushimiyimana Mohamed, Byumvuhore Trezor, Mugisha Francois Master na Jackson.Powered by Froala Editor


Tanga Igitekerezo


Ibitekerezo

Ba Uwambere Mugutanga Igitekerezo