Uwayezu Francois Regis wari umunyamabanga wa FERWAFA yeguye ku mirimo ye

Yanditswe na:REMERA Gaetan kuya: 2021-09-12 22:11:31


Uwayezu Francois Regis yari amaze imyaka itatu ari umunyamabanga wa Ferwafa kuri ubu yamaze kwegura kuri uyu mwanya kubera impamvu ze bwite.

 

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 12 Nzeri 2021 nibwo hagiye hanze inkuru zuko Uwayezu Francois Regis yamaze kwegura kuri uyu mwanya.

Muri Gicurasi 2018 nibwo Regis yagizwe umunyamabanga wa FERWAFA, hari ku ngoma ya Rtd Brg Gen Sekamana Jean Damascene.

Regis muri iyi myaka itatu yagiye agaruka mu nkuru zitandukanye harimo kuba atumvikana n’umutoza w’ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru ndetse no kutavuga rumwe na bamwe mu bayobozi ba MiniSports.


Mbere yuko yinjira muri Ferwafa, Regis muri 2017 yari ari muri Komisiro ya Siporo ya bose muri Komite Olempike ndetse akaba na Perezida wungirije mu Ishyirahamwe ry’abatoza mu Rwanda. Afite n’impamyabushobozi y’ubutoza ya UEFA Licence B yakuye i Koblenz mu Budage mu 2010.



Powered by Froala Editor


Tanga Igitekerezo


Ibitekerezo

Ba Uwambere Mugutanga Igitekerezo