“Ntawabuza imisega kumoka” Ubutumwa Mupenzi wa APR FC yageneye abanyarwanda

Yanditswe na:REMERA Gaetan kuya: 2021-09-14 15:47:51


Ikipe ya APR FC yaraye igeze mu Rwanda ikubutse muri Djibouti ni nyuma yo kugwa miswi n’ikipe ya Mogadishu City Club yo muri Somalia, amagambo yatangajwe na Mupenzi Etoo ushinzwe kugura abakinnyi muri iyi kipe ni kimwe mu byagrutsweho na benshi.

 

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC nibwahwemye kuvuga ko gahunda bafite uyu mwaka ari ukugera mu matsinda ya Champions League cyangwa Confederation Cup gusa benshi bakavuga ko bigoye bigendanye n’abakinnyi iyi kipe yatakaje ndetse nabo yinjije.

Nyuma yuko ikipe ya APR FC itomboye ikipe yo muri Somalia benshi bahamyaga ko itomboye neza ndetse ko izasezerera iyi kipe iyitsinze ibitego byinshi gusa baje gutungurwa n’uburyo umukino ubanza wagenze.

Hagiye havugwa ibintu byinshi bitandukanye nyuma yuyu mukino, bamwe mu bakunzi b’ikipe ya APR FC bagiye bagaragaza ko batishimiye umusaruro ikipe yabo ikuye mu gihugu cya Djibouti.


Umunyamakuru Clarisse Uwimana yashyize amashusho ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza Mupenzi Etoo avuga ko ntawe ubuza imbwa kumoka.

Yagize ati “ Ntawabuza imimbweti kumoka, Ntawabuza imisega kumoka” 

Aya magambo yagarutsweho cyane, kuko umuyobozi w’ikipe ya APR FC aherutse gutangaza ko ikinyabupfura aricyo kintu cyo kwitabwaho mu ikipe ya APR FC, ko nubwo umukinnyi yaba ari umuhanga ariko adafite ikinyabupfura yakwirukanwa muri APR FC.

Benshi bibajije uka byagenze muri APR Fc kugeza ubwo umwe mu bayobozi biyi kipe atukana ku karubanda, ibi bije nyuma yuko mu minsi ishize aherutse kwibasira abanyamakuru bamwe akabavugaho amagambo atari meza mu kiganiro yagiranye na TranstLine Tv.


Powered by Froala Editor


Tanga Igitekerezo


Ibitekerezo

Ba Uwambere Mugutanga Igitekerezo