Knowless Butera yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye “Uwo uzakunda” {VIDEO}

Yanditswe na:REMERA Gaetan kuya: 2021-09-17 00:05:44


Umuhanzikazi Knowless Butera nyuma yuko atangaje ko bitangajwe ko yamaze gukora amashusho y’indirimbo zose ziri kuri Album “Inzora” aherutse gushyira hanze, yatangiye urugendo rwo kuzishyira hanze.

 

Kuri uyu wa Kane nibwo Knowless Butera yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Uwo uzakunda” iri kuri Album “Inzora”.

Amashusho yiyi ndirimbo yafatiwe i Dubai, iyo witegereje amashusho y’indirimbo “Uwo uzakunda” ubona ko ari amashusho meza.

Knowless Butera numwe mu bahanzikazi bubashywe mu Rwanda, dore ko amaze imyaka irenze icumi mu muziki.

Uyu mugore yakoze indirimbo nyinshi ariko zirimo nyinshi abantu bakunze, Knowless numwe mu bahanzikazi bamaze igihe kinini bafashe idarapo rya muzika hano mu Rwanda.

Butera Knowless iyi n’indirimbo ya kabiri ashyize amashusho yayo hanze mu ziri kuri album “Inzora”, aya mashusho aje nyuma y’indirimbo “Asante” yakoranye na Aline Gahongayire.

REBA INDIRIMBO YA KNOWLESS BUTERA “UWO UZAKUNDA”


Powered by Froala Editor


Tanga Igitekerezo


Ibitekerezo

Ba Uwambere Mugutanga Igitekerezo