Platini uri guhatanira ibihembo bya AFRIMA, yahishuye ko yigeze kwiheba hafi yo kureka umuziki

Yanditswe na:REMERA Gaetan kuya: 2021-09-26 11:01:17


Platini numwe mu bahanzi bahagaze neza muri muzika hano mu Rwanda, uyu mugabo uri mu bahataniye ibihembo bya AFRIMA nk’umuhanzi mwiza, yavuze ku rugendo rwe muri muzika nyuma y’isenyuka rya Dream Boys.

 

Muri 2019 nibwo byatangiye guca amarenga ko itsinda rya Dream Boys riri ku musozo gusa Platini na TMC bakagenda babitera utwatsi ariko biza kurangira inkuru ibaye impamo.

Platini abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ku rugendo rwe, ahishura ko yari agiye kureka umuziki ariko abantu barimo Clement Ishimwe bakamugarurira icyizere.

Yagize ati “Impera za 2019 nagize kwiheba kwinshi nifuza guhagarika uburirimbyi burundu nubwo bwose mporana inseko ku maso, kuko itsinda nashyizemo ubuzima bwanjye n’imbaraga zanjye zose nabonaga ritagikomeje,nkabona gutangira bushya ari ikizamini.”

Platini akomeza avuga uburyo abantu batandukanye bagiye bamugarurira icyizere mu gihe we ntacyo yari yifitiye.

Ati “ Umugabo Clement Ishimwe we yari azi neza ubuhanga n’umurava byanjye kundusha ubwanjye, twakoze “Fata amano” ari nko kungufu yewe nifashisha Safi Madiba kuko njye icyizere cyari ntacyo”

Platini akomeza avuga ko kuba ari ku rutonde rwabahataniye ibihembo bya Afrima nubwo abandi babifata nk’ibintu bito ariko we abifata nk’igitambwe kinini cyanee ko kandi gahunda ari ugutahana igikombe.

Platini yagiye akora indirimbo zitandukanye abantu bakunze cyane nka Fata amano, Veronika, Atansiyo na Shumuleta aherutse gushyira hanze.


Powered by Froala Editor


Tanga Igitekerezo


Ibitekerezo

Ba Uwambere Mugutanga Igitekerezo