Umuhanzi Emmy yatangaje igihe azakorera ubukwe

Yanditswe na:REMERA Gaetan kuya: 2021-09-26 17:46:29


Nsengiyumva Emmanuel uzwi nka Emmy mu muziki yatangaje itariki azakoreraho ubukwe bwe n’umukobwa witwa Umuhoza Joyce aherutse kwambika impeta.

 

Muri Mutarama, 2021 nibwo Emmy yambitse impeta Joyce nyuma yo kumwemerera kuzamubera umugore, ni nyuma yuko bari bamaze igihe bakundana mu ibanga rikomeye dore ko urukundo rwabo rutigeze rumenyekana.

Nkuko bigaragara ku rupapuro rw’ubutumire Emmy yashyize hanze biteganyijwe ko ubukwe bwabo buzaba tariki 19 Ukuboza 2021, bukazabera I Dar Es Salaam muri Tanzania.

Emmy numwe mu bahanzi b’abanyarwanda bakorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho atuye gusa amakuru atugeraho akavuga ko nyuma yo gukora ubukwe ashobora kuzagaruka gutura mu Rwanda.


Powered by Froala Editor


Tanga Igitekerezo


Ibitekerezo

Ba Uwambere Mugutanga Igitekerezo