Youssef, Ayoub na Muhire Kevin batangiye imyitozo muri Rayon Sports {AMAFOTO}

Yanditswe na:REMERA Gaetan kuya: 2021-09-28 14:29:53


Ikipe ya Rayon Sports ikomeje imyitozo bitegura Shampiyona izatangira tariki 30 Ukwakira 2021, amasura mashya y’abakinnyi akomeje kugaragara muri iyi kipe yamabara ubururu n’umweru ku kibuga cyayo cy’imyitozo giherereye mu Nzove.

 

Rharb Youssef na Ayoub Ait Lahssaine baherutse gusinyira Rayon Sports nk’intizanyo za Raja Casablanca nyuma yuko bageze mu Rwanda ku cyumweru kuri uyu wa Kabiri nabo batangiye imyitozo mu Nzove.

Undi mukinnyi wagaragaye mu Nzove, ni Muhire Kevin ukina hagati mu kibuga asatira izamu, na we akaba amaze iminsi mu biganiro n’ubuyobozi bwa Rayon Sports kugira ngo yongere amasezerano.

Rayon Sports ikomeje kwitegura Shampiyona izatangira tariki ya 30 Ukwakira 2021, imaze gukina imikino ibiri ya gicuti, aho yatsinze Musanze FC igitego 1-0 ndetse na AS Muhanga ibitego 3-1 mu mpera z’icyumweru gishize.

Biteganyijwe ko izakina undi mukino wa gicuti na Gorilla FC ku wa Gatatu mu gihe uwa kane uzayihuza na AS Kigali ku wa Gatandatu ari nako ikomeza kugerageza abakinnyi batandukanye.


Powered by Froala Editor


Tanga Igitekerezo


Ibitekerezo

Ba Uwambere Mugutanga Igitekerezo