Rayon Sports yasinyishije Souleyman Sanogo nyuma yo gutsinda igeragezwa {AMAFOTO}

Yanditswe na:REMERA Gaetan kuya: 2021-09-28 14:49:18


Souleyman Sanogo ni rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Mali wari umaze iminsi akora igeragezwa mu ikipe ya Rayon Sports, nyuma yo gushimwa n’umutoza Masoudi Djuma uyu musore yamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri.

 

Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Nzeri 2021 nibwo Souleyman Sanogo yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Rayon Sports.

Sanogo asinye nyuma yo kwigaragaza mu mikino ibiri ya gishuti ikipe ya Rayon Sports imaze gukina, akaba asinye nyuma ya Essomba Willy Onana nawe uherutse gusinya nyuma yo gutsinda igeragezwa.

Aba kandi bakiyongera kuri Youssef na Ayoub bakomoka muri Maroc bageze mu ikipe ya Rayon Sports nk’intizanyo za Raja Casablanca.

Rayon Sports ikomeje kwiyubaka bivugwa ko izakoresha abanyamahanga umunani, mu gihe mu kibuga hajyamo abanyamahanga batanu nkuko itegeko rigenga abanyamahanga muri Shampiyona y’u Rwanda riherutse kuvugururwa.

Kugeza Ubu Rayon Sports imaze gusinyisha abanyamahanga bane na Manace Mtatu usanzwe ufite amasezerano, bivuzengo Rayon Sports isigaje gusinyisha abanyamahanga batatu. 



Powered by Froala Editor


Tanga Igitekerezo


Ibitekerezo

Ba Uwambere Mugutanga Igitekerezo