Byiringiro Lague yambitse impeta umukunzi we bitegura ku rushinga

Yanditswe na:REMERA Gaetan kuya: 2021-09-29 10:44:12


Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ na APR FC, Byiringiro Lague, yambitse impeta umukunzi we, Uwase Kelia bamaze igihe bakundana bakaba binitegura ku rushinga. 

 

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 28 Nzeri 2021  nibwo uyu mukinnyi ukina asatira izamu mu ikipe ya APR FC, yafashe icyemezo cyo kwambika impeta umukunzi we Kelia.

Lague yagiye kuri ‘status’ ya Instagram ye, ashyiraho ifoto y’ibiganza byabo byombi bifatanye nyuma yo kwambika Uwase Kelia impeta, ayikurikiza amagambo agira ati “isezerano ni ubu n’iteka ryose.”

Amakuru agera kuri Zara Magazine nuko Lague na Kelia bazasezerana imbere y’amategeko kuwa kane w’iki cyumweru.

Byiringiro Lague w’imyaka 21 numwe mu bakinnyi beza u Rwanda rufite, gusa muri iyi minsi ntabwo ari kugaragara mu kibuga kubera ikibazo cy’imvune.




Powered by Froala Editor


Tanga Igitekerezo


Ibitekerezo

Ba Uwambere Mugutanga Igitekerezo