Djihad Bizimana ntabwo azakina imikino ya Uganda

Yanditswe na:REMERA Gaetan kuya: 2021-10-03 23:50:14


Umukinnyi ukina hagati mu ikipe y’igihugu na KMSK Deinze yo mu cyiciro cya kabiri mu bubiligi, ntabwo azitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu nyuma yuko asanzwemo Covid19.

 

Bizimana Djihad numwe mu bakinnyi 36 bahamagawe n’umutoza Mashami Vincent bitegura imikino ibiri izahuza u Rwanda na Uganda mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Djihad Bizimana nyuma yuko apimwe bakamusangamo Covid19 byatumye atazitabira ubutumire bw’Amavubi kuko yahise ashyirwa mu kato k’iminsi 15 kugirango abanze akire.

Bizimana Djihad yahise akurwa mu bazakinira Amavubi imikino ibiri na Uganda, irimo ubanza uteganyijwe kubera i Kigali tariki 7 Ukwakira n’uwo kwishyura uzakinirwa i Kampala, tariki ya 10 Ukwakira 2021.

Djihad yari umwe mu bakinnyi bari bitezweho kuzafasha u Rwanda muri iyi mikino ya Uganda ariko kugeza ubu yakuwe mu rutonde rw’abakinnyi bazakina iyi mikino.


Powered by Froala Editor


Tanga Igitekerezo


Ibitekerezo

Ba Uwambere Mugutanga Igitekerezo