Karim Mackenzie birashya bishyira kudasinyira Rayon Sports

Yanditswe na:REMERA Gaetan kuya: 2021-10-05 11:51:33


Umukinnyi ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo Nizigiyimana Karim Mackenzie umaze iminsi akora  igeragezwa mu ikipe ya Rayon Sports birashya bishyira kudasinyira iyi kipe yigeze guhesha igikombe cya Shampiyona.

 

Mackenzie amaze ibyumweru birenga bibiri akora igeragezwa mu ikipe ya Rayon Sports gusa kugeza ubu ntabwo arashyira umukono ku masezerano.

Uyu mukinnyi numwe mu bakinnyi bitwaye neza mu mikino ya gicuti ikipe ya Rayon Sports imaze gukina ku buryo benshi batekerezaga ko azageza iki gihe yarasinye amasezerano.

Ubwo aheruka kuganira n’itangazamakuru yavuze ko yizeye ko azasinyana amasezerano niyi kipe anasobanura impamvu yakoze igeragezwa.

Yagize ati “Itangazamakuru ryavuze byinshi, rishyira igitutu ku buyobozi, ararwaye, arashaje ntacyo yabafasha, ntabwo narenganya abayobozi, barambwiye ngo kora imyitozo, maze gukina imikino 3 muri 4 dukinnye, ibyo byose ntabwo nakwicira urubanza, abayobozi nibabona bikenewe nzasinya kuko njye ku giti cyanjye mpagaze neza.”

Amakuru agenda avugwa n’abari hafi y’ikipe ya Rayon Sports bavuga ko umutoza Masoudi Djuma we yifuza gusinyisha Pascal Ramadhan aho gusinyisha Mackenzie gusa nanone bikavugwa ko hari bamwe mu bayobozi bifuza Mackenzie.

Kugeza nubu abakunzi ba Rayon Sports baribaza impamvu Mackenzie adasinya nyuma yo kugaragaza ko ameze neza mu mikino yagiye agaragaramo.

Mu gihe habura igihe gito ngo isoko ry’igura n’igurishwa risozwe haribazwa niba ibya Mackenzie muri Rayon Sports niba koko azasinya muri Rayon Sports.


Powered by Froala Editor


Tanga Igitekerezo


Ibitekerezo

Ba Uwambere Mugutanga Igitekerezo