Sam Karenzi yagizwe umuyobozi wa Radio Fine FM

Yanditswe na:REMERA Gaetan kuya: 2021-10-06 14:52:14


Sam Karenzi ni umunyamakuru w’imikino ufite ubunararibonye dore ko ari mu banyamakuru babimazemo igihe kitari gito, nyuma yo gusezera kuri Radio10 akerekeza kuri Fine FM yahawe izindi nshingano.

 

Sam Karenzi yari amaze iminsi yumvikana mukiganiro 10 Sports “Urukiko rw’imikino” ariko nyuma yaje kugirwa umuyobozi wa Radio10 ahita akurwa muri iki kiganiro ibintu avuga ko biri mu byatumye ahitamo gusezera kuko igihe cyo kuva kuri Micro kuri we kitaragera.

Kuri uyu wa mbere nibwo batangije ikiganiro “Urukiko rw’ubujurire” kuri Radio Fine FM akorana na Taifa Bruno ndetse na Horaho Axel bavanye kuri Radio 10.

Nyuma yo gutangira akazi kuri Fine FM Sam Karenzi yahise agirwa umuyobozi wa Radio, umwanya nubundi yari asanzweho kuri Radio10.

Sam Karenzi numwe mu banyamakuru b’imikino bazwiho kutarya indimi no guca ibintu ku ruhande, akaba yaragiye akora ku bitangazamakuru bitandukanye nka Radio Salus, Radio10 na Fine FM ari gukoraho kugeza uyu munsi.



Powered by Froala Editor


Tanga Igitekerezo


Ibitekerezo

Ba Uwambere Mugutanga Igitekerezo