Icyo wamenya ku mukinnyi ukomoka muri Brezil utegerejwe muri Rayon Sports

Yanditswe na:REMERA Gaetan kuya: 2021-10-12 23:21:48


Chrismar Malta Soares ni ritahizamu ukomoka muri Brezil, uyu mukinnyi utegerejwe n’ikipe ya Rayon Sports numwe mu bakinnyi bitezweho ibitego mu ikipe ya Rayon Sports.

 

Chrismar Malta Soares afite imyaka 22 y’amavuko, akaba yakiniraga ikipe yitwa Varingha FC y’iwabo muri Brezil.

Andi makipe yakiniye arimo SE Patrocinense, FF Sports, Trindade na União Suzano yakiniye imyaka ibiri kuva mu mwaka w’imikino wa 2013/14.

Uyu mukinnyi biteganyijwe ko aragera i Kigali kuri uyu wa Gatatu ku isaha ya Saa Munani, Chrismar ukina ataha izamu bivugwa ko mu gihe yakumvikana na Rayon Sports yahita asinya kuko we ntabwo aje mu igeragezwa.

Aje asanga abandi bakinnyi bashya muri Rayon Sports barimo Youssef Rahb na Ayoub baturuste muri Maroc, Assomba Onana waturutse muri Cameroon, Sanogo ukomoka muri Mali.

Umutoza Masoudi Djuma aherutse kuvuga ko abura imyanya itatu gusa ubundi ikipe ye ikaba yuzuye.

Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa kane irakina umukino wa gishuti n’ikipe ya Nyanza FC mu rwego rwo gukomeza kwitegura Shampiyona.



Powered by Froala Editor


Tanga Igitekerezo


Ibitekerezo

Ba Uwambere Mugutanga Igitekerezo