Haribazwa ku bakinnyi bakomeye batarabona amakipe mu gihe habura iminsi 2 isoko rigasoza

Yanditswe na:REMERA Gaetan kuya: 2021-10-15 10:55:59


Isoko ry’igura n’igurisha rirabura amasaha 48 ngo rishyirweho akadomo, kuko kuwa mbere tariki 18 Ukwakira 2021 amakipe yose agomba kuba yagejeje urutonde rw’abakinnyi azakoresha muri FERWAFA.

 

Amakipe akomeje gukina imikino ya gishuti ategura Shampiyona y’umwaka utaha andi agerageza abakinnyi yifuza kugura.

Biteganyijwe ko Shampiyona izatangira tariki 30 Ukwakira 2021, mu gihe isoko rigana ku musozo hari abakinnyi bakomeje kwibazwaho kugeza nubu batarabona amakipe.


Sugira Erneste numwe muri ba rutahizamu bakomeye mu Rwanda, uyu musore mu mwaka ushize w’imikino yari intizanyo ya APR FC muri Rayon Sports gusa kuri ubu amasezerano ye yararangiye kugeza ubu nta kipe afite.

Haribazwa ku hazaza ha Sugira Erneste kuko nta n’ikipe ikomeye mu Rwanda iragaragaza ko imwifuza bigendanye nuko yitwaye mu mwaka ushize.

Kwizera Olivier nawe ibye bikomeje kuba agatereranzamba kuko Rayon Sports ivuga ko ari umukinnyi wabo ubafitiye amasezerano gusa undi nawe akabihakana yivuye inyuma.

Amakuru atugeraho nuko Kwizera Olivier ari mu biganiro na Rayon Sports kandi bigeze kure ku buryo umwaka utaha w’imikino ashobora ku gikinira iyi kipe ymbara ubururu n’umweru.


Bayisenge Emmery umaze igihe yifuzwa n’amakipe arimo Rayon Sports na Police FC ariko we ugakomeza kugorana avuga ko afite amakipe bari kuganira yo hanze y’u Rwanda nawe agejeje iki gihe hataramenyekana ikipe azakinira mu mwaka utaha w’imikino, numwe mu bakinnyi hakomeje kwibazwa ikipe azasinyira.


Muhire Kevin nundi mukinnyi uri kwibazwaho cyane nyuma yuko yagiranye ibiganiro na Rayon Sports kenshi ariko akababwira ko azabaha igisubizo amaze kumenya uko gahunda ye yo kujya hanze imeze kugeza nuyu munsi ibya Kevin ntibirasobanuka mu gihe habura iminsi ibiri y’isoko.


Aba bakinnyi ni bamwe mu bakinnyi beza u Rwanda rufite ariko barinze bagera ku munota wa nyuma batarabona amakipe haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Muri iyi minsi ibiri y’isoko hotezwe gutungurana ku bakinnyi batandukanye n’amakipe bazasinyira cyane nko kuri aba bakinnyi bakomeye batarabona amakipe.

Powered by Froala Editor


Tanga Igitekerezo


Ibitekerezo

Ba Uwambere Mugutanga Igitekerezo