The Ben na Pamella bakomeje kugirira ibihe byiza mu birwa bya Maldives

Yanditswe na:REMERA Gaetan kuya: 2021-10-15 11:46:08


The Ben n’umukunzi we Uwicyeza Pamella kuri ubu bari kubarizwa mu birwa bya Maldives biherereye mu nyanja y’ubuhinde.

 

Hashize igihe The Ben na Pamella baca amarenga y’urukundo hagatiyabo nubwo kugeza ubu muri bo ntawe urabyemeza ko bari mu rukundo.

Gusa amakuru dukura ku bantu bari hafi yabo nuko urukundo rwabo rugeze ahashimishije ku buryo n’ubukwe bushobora kuba mu gihe cya vuba.

Kuri ubu The Ben na Pamella bari kuryoherwa n’ubuzima mu birwa nkuko bagiye babigaragaza ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Couple ya The Ben na Pamella nimwe mu zikunzwe hano mu Rwanda gusa abantu bahora bibaza ikibura kugirango batere ikirenge mu cy’abandi bahanzi bamaze gushinga urugo muri iyi minsi. 






Powered by Froala Editor


Tanga Igitekerezo


Ibitekerezo

Ba Uwambere Mugutanga Igitekerezo