Umuhanzi Emmy yagarutse mu Rwanda, Aje mu bukwe bwa mushiki we {AMAFOTO}

Yanditswe na:REMERA Gaetan kuya: 0000-00-00 00:00:00


Emmy n’umuhanzi w’Umunyarwanda utuye muri  Leta  Zunze Ubumwe z’Amerika ari naho akorera umuziki we, nyuma y’imyaka  irindwi uyu musore yongeye kugaruka mu Rwanda.

 

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu   ahagana mu ma Saa tatu z’ijoro nibwo Emmy yari ageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali aho yakiriwe n’abatandukanye barimo inshuti n’abavandimwe.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Emmy yagarutse ku mpamvu nyamukuru imugaruye mu Rwanda dore ko hari n’amakuru yari yavuzwe ko uyu musore ashobora kuba agiye kugaruka gutura mu Rwanda.

Yagize ati ikintu kizanye ni ubukwe bwa mushiki wanjye,Mushiki wanjye afite ubukwe ku wa gatandatu. Umuryango wose uri hano twese twaraje. Tuvukana turi bane niwe mukobwa umwe dufite niyo mpamvu ubona ko twese twahagurutse.

Emmy kandi yabajijwe impamvu ubushize yaje mu ibanga nawe, asubiza muri aya magambo, agira ati “ Kiriya gihe nari mfite iminsi mike, naje mu ibanga n’ibyo nari najemo byari ibanga.”

Emmy yavuze ko agiye kumara ukwezi mu Rwanda aho ateganya gushyira hanze indirimbo ye nshya byaba na ngombwa akaba yakora ibindi bikorwa bitandukanye bya muzika harimo nko kuba yataramira abanyarwanda n’ibindi.

Powered by Froala Editor


Tanga Igitekerezo


Ibitekerezo

Ba Uwambere Mugutanga Igitekerezo