Rusheshangoga yasabye anakwa umukunzi we aherekejwe n’ibyamamare {AMAFOTO}

Yanditswe na:REMERA Gaetan kuya: 0000-00-00 00:00:00


Umukinnyi ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo mu ikipe ya AS Kigali Michel Rusheshangoga  yasabye anakwa umukunzi we Nakazungu  Aimee, nyuma yuko  bari basezeranye imbere y’Amategeko  mu Karere ka Muhanga.

 

Ni imihango yabaye  kuri uyu Gatanu nibwo Michel Rusheshangoga yasabye anakwa Nakazungu Aimee bamaze imyaka igera kuri 5 bakundana. 

Iyi mihango yabereye I Kanombe  ahazwi nka Queen Land Park, mbaherekeje Rusheshangonga hagaragaramo ibyamamare bitandukanye nk’Umuhanzi Tom Close wari se wa batisimu, Nkinzingabo Fisto na Songayingabo Shaffy bahoze bakinana muri APR Fc bakanakomezanya muri AS Kigali nabo bari mu basore bamwambariye, itsinda rya Dream Boys nabo ni bamwe mu baherekeje uyu musore n’inshuti n’Umuryango.

Kuri uyu wa Gatandatu  tariki ya 27 Nyakanga 2019 nibwo barasezerana imbere y’Imana ku isaha ya saa 14:00’  mu rusengero rwa Foursquare Gospel Church ruherereye Kimironko, nyuma abatumiwe bazakirirwa muri Exella School Garden.

Tom Close yari Se wa Batisimu

Dream Boys bari baherekeje Michel
Nkinzingabo Fiston yari yambariye Michel

Songayingabo Shaffy yari mu bambariye Michel


Powered by Froala Editor


Tanga Igitekerezo


Ibitekerezo

2019-07-27 08:06:34


tuyishimire innocent
2019-07-27 09:13:26

Kbs yarabirimo neza nabandi barebereho


Izabayo Alain
2019-07-29 11:38:54

Ubukwe nibwiza