Omar Sidibé ukomoka muri Mali yageze I Kigali, aje mu ikipe ya Rayon Sports {AMAFOTO}

Yanditswe na:REMERA Gaetan kuya: 2019-08-15 11:03:01


Omar Sidibé n’umukinnyi ukina mu kibuga hagati asatira, uyu musore wagaragaye  ku rutonde rw’abakinnyi  Rayon Sports izakoresha mu marushanwa ya CAF uyu mwaka, yamaze kugera I Kigaki aho aje gusinyira Rayon Sports maze agakomezanya n’abandi kwitegura ikipe ya Al-Hilal yanakiniye.

 

Omar Sidibé yageze I Kigali mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 28 Nyakanga 2019, ahagana mu ma Saa Sita nibwo  yarasesekaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

Oumar Sidibé yakiniye amakipe atandukanye  hano ku mugabane w’Afurika aho kuva  2006 kugera 2011 yakiniye  Association Sportive du Real Bamako Yakiniye nandi makipe nka Stade Malien de Bamako y’iwabo muri Mali ayivamo yerekeza muri Al Hilal Omdurman FC yo muri Sudani, muri  2016 nibwo Omar Sidibe yaje kwerekeza mu ikipe ya  AS Vita Club  yo muri   Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo   aho yayikiniye imyaka ibiri 

Nyuma yaho yaje kwerekeza mu yandi makipe nka Hatayspor FC yo mu Cyiciro cya kabiri muri Turukiya na Djoliba Athletic Club.  

Uyu musore ufite izina rikomeye mu mupira w’Amaguru wa hano muri Afurika urebye amakipe yagiye akinira akaba aje gufasha ikipe ya Rayon Sports mu mikino ya Caf Champions League.


AMAFOTO: FUNCLUB 

Powered by Froala Editor


Tanga Igitekerezo


Ibitekerezo

NDAHAYO JOSEPH
2019-07-28 15:29:09

MUTUBWIRE ABAKINNYI GICUMBI FC YASINYISHIJE NIBANDE