Mama Sava witegura Kwibaruka, yakorewe ibirori na bagenzi be {AMAFOTO}

Yanditswe na:REMERA Gaetan kuya: 2019-08-15 13:29:33


Umukinnyi wa Filime  Analysa  uzwi  nka Mama Sava , uyu mugore wakunzwe cyane muri Filime izwi nka Papa Sava  kuri ubu aritegura kwibaruka , akaba yakorewe ibirori n'inshuti ze harimo nabo bakinana muri Papa Sava.

 

Mama Sava yakinnye muri Filime nyinshi zitandukanye gusa iyo abantu benshi bamumenyemo  ikanamuha gukundwa gukomeye ni filime yitwa Papa Sava. Aho uyu mugore akina ari umugore wa Gratien Niyitegeka.

Uyu mubyeyi kuri ubu arakuriwe ndetse aritegura kwibaruka mu minsi ya vuba, bagenzi be  bamukoreye ibirori byo kwitegura umwana bizwi nka “Baby Shower”.Nkuko bigaragara mu mafoto yamaze kujya hanze wabonaga bose bafite ibinezaneza ku maso.

Mama Sava numwe mu bakinnyi ba Filime bakunzwe n’abatari bake  hano mu Rwanda, mu kiganiro duherutse kugirana yadutangarije ko   gukina filime byari inzozi ze ko kandi kugeza ubu aribyo bimutunze , aho afite inzozi zitandukanye harimo no gushinga Studio mpuzamahanga itunganya filime.


Powered by Froala Editor


Tanga Igitekerezo


Ibitekerezo

Ba Uwambere Mugutanga Igitekerezo