Marina Yashyize hanze indirimbo nshya Mbwira yakoranye na Kidumu {YUMVE}

Yanditswe na:REMERA Gaetan kuya: 0000-00-00 00:00:00


Marina numwe mu bahanzikazi bahagaze neza mu Rwanda, uyu mukobwa ubarizwa muri The Mane Music Label yashyize hanze indirimbo nshya “Mbwira” yakoranye na Kidumu Kibido.

Ubwo Kidumu aherutse mu Rwanda yagiye akorana n’abahanzi batandukanye ba hano mu Rwanda harimo na Marina kuri indirimbo yabo ikaba yamaze kujya hanze bise “Mbwira” ndetse n’amashusho yiyi ndirimbo akaba yarahise afatwa ubwo Kidumu yari akiri inaha.

Kidumu numwe mu bahanzi bubashywe mu Karere  k’Afurika y’uburasirazuba , uyu mugabo umaze gukora akazi gakomeye muri muzika, Nyuma yo gukorana na Marina yavuze ko yishimiye gukorana nawe kuko ari umukobwa ufite impano idasanzwe ko kandi azagera kure muri muzika.

Kidumu n’umuhanzi ukomoka mu gihugucy’uburundi gusa kugeza ubu abana n’umuryango we mu gihugu cya Kenya ari naho akorera umuziki we.

Mbwira n’indirimbo y’urukundo yumvikanamo amagambo  aho umuntu aba asaba umukunzi we ngo abimubwire nkuko ajya abiririmba,

                                                   UMVA INDIRIMBO “MBWIRA” YA  MARINA NA KIDUMU


Powered by Froala Editor


Tanga Igitekerezo


Ibitekerezo

2019-08-03 17:16:17


2019-08-03 17:31:08