Miss Umunyana Shanitah mu bakobwa 9 bemerewe guhatana muri Miss Supranational Rwanda 2019

Yanditswe na:REMERA Gaetan kuya: 0000-00-00 00:00:00


Kuri iki cyumweru tariki 4 Kanama 2019 nibwo hongeye kuba ijonjora ry’Abakobwa bagomba guhatanira ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019, Umunyana  Shanitah yagaragaye mu bakobwa icyenda bemerewe kuzahatanira iri kamba ku nshuro ya mbere mu Rwanda.

Nyuma yuko kuwa Gatandatu abakobwa bagera kuri batanu bemerewe kuzahatanira ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019, nkuko byari biteganyijwe kuri iki Cyumweru ijonjora ryakomeje abakobwa barongera biyereka akanama nkemurampaka , maze abagera ku icyenda nabo bemerwa kuzahatanira iri kamba.

Mu bakobwa icyenda batoranyijwe hagaragayemo igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2018, Miss Umunyana Shanitah.

Abakobwa icyenda bakomeje mu irushanwa ni Igiraneza Ndekwe Paulette; Umufite Anipha, Uwase Aisha, Umunyana Shanitah, Magambo Yvette, Umukundwa Clemence, Umwali Bella, Ingabire Grace na Umulisa Divine.

Aba bakobwa baje basanga abandi batanu batoranyijwe ku wa Gatandatu aribo Umuhoza Karem, Umutoniwase Anastasie, Mutoni Queen Peace, Neema Nina, Umwali Sandrine.

Ibikorwa byo  kujonjora  abandi bakobwa birakomeje kuko kugeza ubu hamaze gutoranywa abakobwa 14 muri 20 bakomba kwerekeza mu mwiherero.


AMAFOTO: INYARWANDA

Powered by Froala Editor


Tanga Igitekerezo


Ibitekerezo

Ba Uwambere Mugutanga Igitekerezo