Asinah Erra amaze iminsi mu bitaro, nyuma yo gukebeshwa urwembe

Yanditswe na:REMERA Gaetan kuya: 0000-00-00 00:00:00


Asinah Erra numwe mu bahanzikazi bahorana amakuru n’udushya dutandukanye, uyu muhanzikazi kuri ubu ntabwo yorohewe nyuma yo gukebeshwa urwembe mu maso ndetse akaba amaze igihe ari mu bitaro yitabwaho n’abaganga.

Ku Cyumweru tariki 28 Nyakanga 2019,  mu kabyiniro ka People Club kamwe mu tubyiniro dukunzwe mu mujyi wa Kigali nibwo umuhanzikazi Asinah yasagariwe n’umukobwa atazi amukubesha urwembe mu maso aho uyu mukobwa yahise ajyanwa mu bitaro ahazwi nko Kwa Nyirinkwaya, akaba yaravuye mu bitaro kuri iki cyumweru nyuma yo kumara igihe yitabwaho n’abaganga. 

Asinah mu kiganiro yahaye IGIHE yavuze  ko yagiye kubona akabona umukobwa araje aramushwaratuye nta hantu asanzwe amuzi, nubwo nyuma yaje kubwirwa amazina yuwo mukobwa n’abantu bamuzi

Asinah Ati “Nari ndi muri People Club ngiye kubona mbona umuntu arashwaratuye ariruka ariko abantu bamubonye basanzwe bamuzi bambwira ko ariko asanzwe ameze, ngo akunda kugendana inzembe yabona atakwishimiye akagukata.”

Yakomeje avuga ko Atari asanzwe amuzi, aragira ati “Njye ntabwo nari nsanzwe muzi ariko abamuzi bambwiye ko yitwa Shakira. Yanshwaratuye mu maso ku itama ry’ibumoso.”

Nyuma yo gusagarirwa nuyu mukobwa, Asinah yavuze ko yagejeje ikirego cye mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB),kugeza  ubu ategereje igisubizo.


Powered by Froala Editor


Tanga Igitekerezo


Ibitekerezo

Nishimwe Shanciella
2019-08-06 08:04:32