Shaffy wahagaritse gukina Filime , arakataje mu mishinga ya Sinema

Yanditswe na:REMERA Gaetan kuya: 2019-08-17 10:58:35


Rukundo Arnaud Shaffy mu minsi ishize yatangaje ko nyuma ya Filime Umwanzuro  ari gukina atazongera kugaragara muri Filime, uyu musore wahagaritse gukina Filime akomeje  ibikorwa bitandukanye bya Sinema mu majyepfo y’u Rwanda .

Shaffy yamenyekanye cyane nk’umukinnyi wa Filime hano mu Rwanda aho yagiye agaragara muri Filime zitandukanye nka Sofia, Amarira y’urukundo, Inzigo , Ninjye nawe , Rucumbeka , Miranzi ya Nyamunsi , ntaheza hisi ari nayo yamenyekanyemo cyane  na Filime y’uruhererekane yitwa Umwanzuro kuri ubu ica kuri Television Rwanda ari nayo filime ya nyuma,  uyu musore agaragayemo.

Shaffy kuri ubu ni umuyobozi wa Kompanyi yitwa Galaxy Image Production ikorera mu Karere ka Huye , iyi Kompanyi ifite icyitwa “Galaxy Casting Center” aho batoranya abatandukanye bafite impano yo gukina Filime bakabategurira kuzavamo abakinnyi beza.

Mu minsi ishize iyi Kompanyi yateguye amahugurwa y’urubyiruko rufite impano yo gukina Filime aho babahuguye ku gukina Filime no kuzandika. Aho mu gusoza aya mahugurwa abahuguwe bahawe impamyabushobozi. Kuri iyi Kompanyi ikaba ifite abakinnyi bagera ku ijana bayibarizwamo bahuguwe.

Shaffy na Kompany ayoboye yitwa Galaxy Image Production kuri ubu bafite ibikorwa bya Sinema bitandukanye bari Gukora ku isonga hari Filime yitwa “Drone Comedy” ,ica kuri Channel yabo ya Youtube. Usibye iyi Filime bafite nizindi bari gukoraho nk’iyitwa “Abubu” nindi Filime yitwa” Inkongoro”, izi nazo ziraza kuba zijya hanze mu minsi ya Vuba.

Kugeza ubu bamaze gushyira hanze uduce tugera kuri dutatu twa “Drone Comedy”, n’utundi duce turajya hanze mu minsi ya vuba.

Shaffy avuga ko ibikorwa bya Sinema bikomeje agasaba n’abandi bafite impano kugana Kompanyi ye kugirango bakorane, ikindi asaba abakunzi ba Sinema gukunda Filime yabo “Drone Comedy “ bashobora gusanga kuri Channel yabo ya Youtube.

Shaffy arashaka gushyira imbaraga mu bikorwa biteza imbere Sinema Nyarwanda.

Powered by Froala Editor


Tanga Igitekerezo


Ibitekerezo

Ba Uwambere Mugutanga Igitekerezo