Gahunda nshya ya FERWAFA yagaruye Manishimwe Djabel mu maboko ya Rayon Sports

Yanditswe na:REMERA Gaetan kuya: 2019-08-30 08:07:15


Mu minsi ishize twabonye abakinnyi benshi bavuye muri Rayon Sports barekeza muri APR FC bagiye babisikana n’abandi bavuye muri APR FC bajya muri Rayon Sports, Byumwihariko muri abo bakinnyi harimo Manishimwe Djabel Rayon Sports yarekuye baziko agiye muri   Gormahia yo muri Kenya, ariko bikaza kurangira agaragaye mu mwenda w’umukara n’umweru ibintu bitashimishije abakunzi ba Rayon Sports.

 

Kuri ubu muri FERWAFA harimo impinduka nyinshi , mu bintu  bijyanye n’ amabwiriza agenga amarushanwa  ndetse n’igura n’igurisha ry’abakinnyi  bakina imbere mu Rwanda.

Amakuru  agera kuri Zara Magazine nuko mu minsi ishize habaye inama yahuje FERWAFA n’abayobozi b’amakipe atandukanye, muri iyi nama basobanuriwe gahunda nshya ya “TMS” izajya ikoreshwa  mu kugura no kugurisha abakinnyi bakina imbere mu gihugu cyane ko iyi gahunda yari isanzwe ikoreshwa ku bakinnyi bava cyangwa  bajya  gukina hanze y’u Rwanda. 

Uko bizajya bikorwa nuko ikipe iguze umukinnyi   izajya isaba  umukinnyi  binyuze muri iyi gahunda maze ikipe yamugurishije ikemeza ko uwo mukinnyi yemerewe kugenda, mu gihe ikipe itabyemeje ubwo ibisigaye FERWAFA izajya ibikurikirana imenye impamvu  umukinnyi atemerewe ku genda.

Ni mu gihe byari bihagije kubona urupapuro rurekura umukinnyi maze agahita asinya mu yindi kipe hatitawe ku buryo yabonye urwo rupapuro niba byubahirije amasezereno.

Iyi gahunda rero yahise igarura umukinnyi Manishimwe Djabel mu maboko ya Rayon Sports, aho kugeza ubu ariyo ifite uburenganzira bwo kwemeza  ko agomba kwerekeza muri APR FC. 

Mu masezerano Djabel yari afitanye na Rayon Sports harimo ingingo ivuga ko ntayindi kipe yo mu Rwanda yemerewe gusinyira mu gihe cy'imyaka ibiri yari yasinyiye Rayon Sports.

Amakuru dukura mu bantu b’imbere muri iyi kipe nuko bitazorohera Djabel kwemererwa kujya muri APR FC cyane, uyu musore yavuye muri Rayon Sports agiye muri Gormahia, ibyo uburyo yageze muri APR FC bavuga ko ntacyo babiziho.

Usibye Djabel hari n’abandi bakinnyi bafitanye ibibazo n’amakipe bavuyemo , mbona ko iyi gahunda izabazitira bitewe no kutubahiriza amasezerano bagiranye n’amakipe bavuyemo.


Powered by Froala Editor


Tanga Igitekerezo


Ibitekerezo

Sam
2019-08-30 08:41:23

Ariko mumbwize ukuri. Ubu niba tuzi icyo itegeko rivuze,ubu iyi title yakwandikwa nuzi amategeko cg ni uwumva akandika? Itegeko rikurikizwa iyo ryasohotse. Ntirireba ibyabaye itegeko ritarasohoka. Tug


iImanizabayo fabien
2019-08-30 09:12:11

yagiye yihenuye bamureke ntibamwemerere nawe amanze yumve uko guhemuka aribibi cyangwa Apr izane amafaranga izacibwa maze imutwa


NIYITEGEKA Isaie
2019-08-30 09:44:47

Ibi FERWAF Ikoze nibyiza kuko bizajya bica uburiganya bwabakinyi byumwihariko njye ndishimye kuko djabil yari yaduhemukiye nka abareyon


px
2019-08-30 13:57:21

Bari baramushimuse nagaruke


mutuyimana.freedark
2019-08-30 18:55:27

Igitekerezo cyanyu