Nyuma y’Ubukwe no gukizwa bashyize hanze indirimbo nshya “Dinero” {VIDEO}

Yanditswe na:REMERA Gaetan kuya: 2020-08-11 11:52:40


Nyuma yuko Bulldogg yakiriye agakiza na Jay C agakora ubukwe   bahise bashyira hanze indirimbo nshya bise “Dinero” n’indirimbo bagaruka ku gushaka  ifaranga, iyi ndirimbo yasohokanye n’amashusho yayo.

 

Jay C na Bulldogg ni bamwe mu bahanzi basanzwe bafitanye umubano udasanzwe inyuma y’umuziki, ibyo bigatuma  umubano wabo ukomereza no mu mwuga wabo wa muzika.

Nta gihe kinini gishize Jay C akoze ubukwe n’umugore we bari bamaze imyaka itanu babana kugeza ubu bafitanye abana  babiri  b’abakobwa.

Ibi byari bije nyuma gato yuko Bulldogg atangaje ko yakiriye agakiza ko ndetse yahinduye inzira y’ubuzima bwe bwa buri munsi ndetse no muri muzika ye.

Nyuma y’ibyo byose   aba bagabo bahise bahuza imbaraga bashyira hanze indirimbo bise “Dinero” n’indirimbo yasohokanye n’amashusho yayo.

REBA INDIRIMBO YA BULLDOGG NA JAY C “DINERO”


Powered by Froala Editor


Tanga Igitekerezo


Ibitekerezo

Ba Uwambere Mugutanga Igitekerezo