Migi yakiniye amakipe atandukanye harimo La Jeunesse, Kiyovu Sports, APR Fc, Azam Fc, Gormahia Fc na KMC akinira ariko akaba asoje amasezerano.
Migi ubwo yari umutumirwa mu kiganiro Program Umufana kuri Flash FM yatangaje ko ari mu biganiro n’amakipe atandukanye arimo KMC yari asanzwe akinira ndetse n’ikipe ya Namungo Fc itozwa n’umunyarwanda Thierry Hitimana, iyi kipe yabaye yasoje ku mwanya wa kane muri Shampiyona yo mu gihugu cya Tanzania ikaba azanakina Confederation Cup nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma mu gikombe cy’igihugu.
Migi avuga ko bitarenze ku wa mbere w’icyumweru gitaha azaba yamenye ikipe azakinira mu mwaka utaha w’imikino.
Bamubajije ku ikipe y’igihugu, Migi yavuze ko nyuma yo kubona ko ibintu bitameze neza mu ikipe y’igihugu yafashe umwanzuro wo gusezera mu kwezi kwa Cumi.
Yakomeje avuga ko yabiganirije umugore we ari nawe uhagarariye inyungu ze bakabyumva kimwe, ko kandi umwanzuro wo yamaze kuwufata ko icyo ategereje ari uko ukwezi kwa cumi kugera agasezera ku mugaragaro.
Yavuze ko impamvu yifuje gusezera ari impamvu ze bwite nuko abona ibintu bitameze neza mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda.
Powered by Froala Editor
Byiringiro Lague agiye kwerekeza ku mugabane w’Uburayi
2021-03-03 07:27:35
Amafoto atandukanye yaranze ubukwe bwa Bahavu Jeanette na Fleury {AMAFOTO}
2021-03-02 23:08:30
Uwimana Abdoul wahoze akinira Rayon Sports yatawe muri Yombi
2021-03-02 22:50:29
Rayon Sports ishobora kubona umuterankunga uzajya utanga Miliyoni 400
2021-03-01 17:38:47
Amafoto agaragaza uko byari bimeze Kimenyi yambika impeta Muyango Claudine {AMAFOTO}
2021-03-01 10:01:44
Ba Uwambere Mugutanga Igitekerezo