The Ben yasinye amasezerano yo kwamamaza Telefone za Tecno, ahabwa agatubutse

Yanditswe na:REMERA Gaetan kuya: 2020-08-21 00:22:41


The Ben n’izina rikomeye muri muzika hano mu Rwanda , uyu musore ukunzwe na benshi hano mu Rwanda kuri uyu wa kane tariki 20 Kanama 2020 nibwo yasinye amasezerano yo kwamamaza telephone za Tecno aho azahabwa miliyoni 42 z'amafarnga y'u Rwanda  ku mwaka.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, The Ben yagize icyo avuga ku masezerano ye n’uruganda rwa Tecno Mobile. Avuga ko imikoranire yabo izatanga umusaruro kandi ko abyizeye. Yagize ati ”Yaba njyewe ndiyizeye na Tecno ndayizeye rero ndabizi neza ko nyuma yo gukorana nanjye hazaba impinduka.”


The Ben kubwe ngo abona igihe kigeze ngo abahanzi batangire kwinjiza amafaranga menshi nyuma y’akazi gakomeye baba bakoze.

aragira ati “Navuga ko ari igihe kigeze, abahanzi bamaze igihe bakora ibihangano byiza rero igihe cyari kigeze ngo batangire kwinjiza amafaranga.”

Nyuma yo gusinyana amasezerano na Tecno The ben yahishuye ko agiye gushyira hanze indirimbo nshya yise “Kola” ko kandi abantu bashobora uzatangira guhatanira ibihembo  bifata amashusho bari kubyina iyi ndirimbo bagashyira ku mbuga nkoranyambaga zabo. Abazatsinda amarushanwa bakazahembwa ku bufatanye na Tecno Mobile.

Iri rushanwa rizatangira tariki 22 Kanama 2020 kugeza tariki 12 Nzeri, aho icumi ba mbere aribo bazahabwa ibihembo.


AMAFOTO: IGIHE


Powered by Froala Editor


Tanga Igitekerezo


Ibitekerezo

Ba Uwambere Mugutanga Igitekerezo