The Ben yashyize hanze indirimbo nshya yise “Kola” {YUMVE}

Yanditswe na:REMERA Gaetan kuya: 2020-08-23 17:46:24


The Ben ubwo yari amaze gusinya amasezerano yo kwamamaza Telefone za Tecno nibwo yavuze ko agiye gushyira hanze indirimbo nshya yitwa “KOLA”, kuri iki cyumweru rero iyi ndirimbo ikaba yagiye hanze nyuma yuko yari itegerejwe na benshi.

 

The Ben numwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri muzika hano mu Rwanda, uyu musore usanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ariko muri iyi minsi akaba ari kubarizwa I Kigali muri iyi minsi ishize yagiye avugwaho ibintu bitandukanye ariko abakunzi b’umuziki we bagahuriza kukuba Adaheruka gushyira hanze indirimbo nshya.

Uyu musore yaherukaga kugaragara mu ndirimbo “Ngufite ku mutima “ yakoranye na Zizou Alpacino, indirimbo ye yaherukaga gushyira hanze niyo yise “Can’t get enough” yakoranye n’umuhanzi wo muri Kenya Otile Brown, ikaba yaragiye hanze mu mezi umunani ashize.

Iyi ndirimbo The Ben yashyize hanze yitwa “Kola”, ku bufatanye na  Tecno bazahemba umuntu uzahiga abandi muri Challenge yo kuyibyina.

Aho buri muntu ubishaka azifata video ari kuyibyina ubundi akayishyira ku mbuga nkoranyambaga ze, uwa mbere azahembwa ibihumbi Magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda.

UMVA INDIRIMBO YA THE BEN “KOLA”


Powered by Froala Editor


Tanga Igitekerezo


Ibitekerezo

Ba Uwambere Mugutanga Igitekerezo