Blameless yashyize hanze indirimbo nshya “Addicted” {YUMVE}

Yanditswe na:ZARA MAGAZINE kuya: 2020-11-02 16:59:03


Innocent Nzayisenga uzwi mu muziki nka Blameless,  yavukiye mu Karere ka Kamonyi mu ntara y’amajyepfo, ahavukira mu 1993.

Blameless muri 2014 nibwo yerekeje muri Canada gukomeza amashuri ye kugeza nubu niho atuye akaba anahakorera umuziki we.

Uyu musore n’umuririmbyi akaba n’umucuranzi wa Piano na Guitar, ibi byose akabifatanya no gutunganya indirimbo dore ko inyinshi mu ndirimbo ze ariwe uzikorera ndetse agakorera n’abandi bahanzi.

Blameless yagiye akora indirimbo zitandukanye abantu bamenye nka Umubavu,Emera,Ndabivuze n’iyitwa  Nostalgia.

Uyu musore wamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise “Addicted” avuga ko iyi ari imwe mu ndirimbo izaba igize Album ari gukoraho.

Avuga ko Addicted ari indirimbo ivuga ku rukundo ishushanya ukuntu umuhungu cyangwa umukobwayiyumvamo urukundo afitiye umukunzi we. Amubwira ukuntu yamwimariyemo.

Akomeza avuga ko nyuma y’iyi ndirimbo azakomeza gukora kuri Album ye yise”Emera” izaba iriho indirimbo zitandukaye zirimo niyi yitwa “Addicted” yamaze gushyira hanze.

Addicted n’indirimbo y’urukundo ikoze mu rurimi rw’ikinyarwanda n’icyongereza, n’indirimbo yumvikanamo amagambo meza y’urukundo.

Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe amashusho y’iyi ndirimbo azagira hanze gusa uyu musore avuga ko ari kuyakoraho ndetse bitaratinda kuyashyira hanze. 

UMVA INDIRIMBO NSHYA YA BLAMELESS "ADDICTED"


Powered by Froala Editor


Tanga Igitekerezo


Ibitekerezo

Ba Uwambere Mugutanga Igitekerezo