Emmy yagiye akora indirimbo zitandukanye zatumye amenyekana cyane nka Nsubiza, Uranyuze na Ibyo bavuga , mu mwaka wa 2012 nibwo uyu musore yerekeje kuba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kubayo gusa yagiye agaruka mu Rwanda mu bihe bitandukanye.
Nyuma yuko Emmy ageze muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yakomeje gukora muzika aho yashyize hanze indirimbo nka Wabaga he?, My Beautful, Ntunsige, Ntari umuntu, I Swear, Care nizindi… gusa kuva yava mu Rwanda nta gitaramo arongera kuhakorera.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Muatarama 2021 nibwo Emmy yambitse impeta umukunzi we Umuhoza Joyce bamaze igihe bakundana dore ko ibyo urukundo rwabo byatangiye kuvugwa muri 2018 nubwo Emmy atashatse kubishyira mu itangazamakuru cyane.
Mu mafoto Emmy yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram bigaragara ko ku kiyaga cya Muhazi ariho yambikiye impeta umukunzi we.
N’ibintu byatunguye abantu benshi kuko abenshi ntibari banazi ko Emmy ari I Kigali. Umuhoza Joyce abantu benshi bamumenye ubwo yakundanaga na Peace Jolis ariko nyuma bakaza gutandukana.
Emmy yambitse impeta umukunzi we nyuma ya mugenzi we Meddy nawe uherutse kwambika impeta umukunzi we Mimi, ikimenyetso cyiza cyuko uyu mwaka ubukwe bw’abahanzi bo mu Rwanda buraza kuba bwinshi muri uyu mwaka.
Powered by Froala Editor
Byiringiro Lague agiye kwerekeza ku mugabane w’Uburayi
2021-03-03 07:27:35
Amafoto atandukanye yaranze ubukwe bwa Bahavu Jeanette na Fleury {AMAFOTO}
2021-03-02 23:08:30
Uwimana Abdoul wahoze akinira Rayon Sports yatawe muri Yombi
2021-03-02 22:50:29
Rayon Sports ishobora kubona umuterankunga uzajya utanga Miliyoni 400
2021-03-01 17:38:47
Amafoto agaragaza uko byari bimeze Kimenyi yambika impeta Muyango Claudine {AMAFOTO}
2021-03-01 10:01:44
Ba Uwambere Mugutanga Igitekerezo