Amafoto agaragaza uko byari bimeze Kimenyi yambika impeta Muyango Claudine {AMAFOTO}

Yanditswe na:REMERA Gaetan kuya: 2021-03-01 10:01:44


Ni umuhango wabaye kuri iki cyumweru tariki 28 Gashyantare 2021 ubera mu busitani bwa Centerpiece hafi ya Kaminuza ya ULK.

Kimenyi nyuma yo kubwirwa YEGO n’umukunzi we yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram maze yandika amagambo agira ati “ Ndishimye cyane kuko uyu munsi nibwo namubonye bwa mbere mu maso yanjye. None ubu turi kumwe nk’umugore wanjye iteka ryose kuko yavuze YEGO. Warakoze ku myaka ibiri tumaranye, wanyeretse ko icyo inshuti nyayo ari cyo. Uri umugore mwiza nahoze ndota mu myaka yose ishize.”

Umukunzi we Muyango mu kumusubiza nawe yagize ati “Ngukunda uko uri mukunzi, uri isi yanjye.”

Mu mafoto meza bigaragara ko uyu muhango wari uteguye neza cyane.


Powered by Froala Editor


Tanga Igitekerezo


Ibitekerezo

Ba Uwambere Mugutanga Igitekerezo