Ni igikorwa cyatangijwe ku mugaragaro kuwa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 26 Gashyantare 2021 aho cyabereye ku cyicaro cya Rayon Sports Kimuhurura.
Iki gikorwa cyatangijwe hagenderewe kumenya umubare fatizo w’abakunzi ba Rayon Sports, cyane ko umuterankunga uri mu biganiro na Rayon Sports ari kimwe mu byo yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports.
Umuvugizi wa Rayon Sports Jean Paul Nkurunziza aganira n’ISIMBI yatanagaje ko abarenga ibihumbi 10 bamaze kwiyandikisha.
Yagize ati “Abantu bamaze kwiyandikisha barenga ibihumbi 10. Buri munota barimo kwiyandikisha ariko dukeneye ko biyandikisha kuko bizadufasha kuganira n’umuterankunga dufite imibare iri hejuru.”
Yakomeje avuga ko hari umuterankunga witeguye gutanga Miliyoni 400 ku mwaka, aragira ati “twe hari umuterankunga witeguye kwishyura agera kuri miliyoni 400. Ariko byose bizashingira ku mibare izava muri iri barura kuko urumva turavuga ngo dufite abafana benshi, na we akatubaza ngo bangahe? Ubu rero nibyo turimo.”
Powered by Froala Editor
Riderman yashyize hanze indirimbo nshya “Haje gushya” {VIDEO}
2021-04-20 10:52:59
Juda Muzik bashyize hanze indirimbo nshya “Guitar” {YUMVE}
2021-04-20 10:34:46
Green P agiye kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nyuma yo kubona akazi Dubai
2021-04-19 21:05:32
Alyn Sano yerekeje muri Côte d’Ivoire, ngo yiteguye kugarukana intsinzi {AMAFOTO}
2021-04-18 12:46:41
Umuhanzikazi Marina mu nzira isohoka muri The Mane
2021-04-18 11:28:16
Ba Uwambere Mugutanga Igitekerezo