Uwimana Abdoul wahoze akinira Rayon Sports yatawe muri Yombi

Yanditswe na:REMERA Gaetan kuya: 2021-03-02 22:50:29


Uwimana Abdoul bakunze kwita “Gakara” wahoze ari umukinnyi wa Rayon Sports, kuri ubu uyu mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya Police ya Nyamirambo aho ashinjwa gusambanya umugore wundi mugabo.

 

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha “RIB” bwahamirije ikinyamakuru IGIHE ko uyu mugabo yafashwe kuri uyu wa Mbere tariki 01 Werurwe 2021 akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Police ya Nyamirambo.

Umuvugizi wa RIB , Dr Murangira B.Thierry, yagize ati “Akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umugore w’abandi w’isezerano. Yafashwe ku itariki ya mbere z’uku kwezi, afungiye kuri sitasiyo y’i Nyamirambo.”

Uwimana Abdul “Gakara” yafatiwe mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo, Akagari ka Kivugiza mu Mudugudu wa Mpano.

Ingingo ya 136 y’Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko “Umuntu wese washyingiwe ukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo batashyingiranywe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe.”

Uwimana Abdoul yari aherutse kugaragara mu muhango wo gutangiza igikorwa cyo kubarura abakunzi ba Rayon Sports, aho yari ahagarariye abakiniye ikipe ya Rayon Sports.

Abdoul ubanza ibumoso kuri ubu ari mu maboko ya RIB

Powered by Froala Editor


Tanga Igitekerezo


Ibitekerezo

Ba Uwambere Mugutanga Igitekerezo