Byiringiro Lague agiye kwerekeza ku mugabane w’Uburayi

Yanditswe na:REMERA Gaetan kuya: 2021-03-03 07:27:35


Byiringiro Lague numwe mu bakinnyi bigaragaje cyane muri   CHAN2020 yabereye muri Cameroun, uyu musore ukiri muto agiye kwerekeza mu gihugu cya Swisse mu ikipe yitwa FC Zurich.

 

Byiringiro Lague yakuriye mu ikipe ya Vision FC Ayivamo yerekeza muri Academy ya APR FC aho yaje kuzamurwa mu ikipe nkuru nyuma y’umwaka umwe gusa.

Lague numwe mu bakinnyi beza bakina mu kibuga hagati basatira u Rwanda rufite dore ko yagiye abigaragaza mu mikino itandukanye.

Amakuru agera kuri Zara Magazine nuko Lague mu minsi ya vuba azerekeza muri Swisse gukora ikizamini cy’ubuzima ya gitsinda agahita asinyira ikipe ya FC Zurich ikina mu cyiciro cya mbere.

Bikaba bivugwa ko uyu musore azagurwa arenga Miliyoni 200, mu gihe yaba asinyiye iyi kipe ikomeye ku mugabane w’Uburayi.


Powered by Froala Editor


Tanga Igitekerezo


Ibitekerezo

Ba Uwambere Mugutanga Igitekerezo